Rayon Sports vs APR FC

Rayon Sports 0-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Ngabo Roben

Amafoto

: Ntare Julius

19:51

APR FC YEGUKANYE IGIKOMBE CY'INTWARI

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw'igikombe cy'Intwari n'amanota zifite

1. APR FC 6
2. AS Kigali 5
3. Rayon Sports 4
4. Etincelles FC 1

19:50

Umukino urarangiye

APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari yaherukaga mu 2017 nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Dominiue Savio Nshuti ku munota wa 29 w'umukino

19:47

Iminota itatu y'inyongera ku mukino

Iminota 90 irangiye APR FC ikiyoboye umukino. Nibirangira gutya irahita yegukana igikombe

19:44

86' Sekamana Maxime agiye mu kibuga asimbuye

Nyuma yo kubona amahirwe menshi yo kubona igitego ariko ntabishobore, Issa Bigirimana asimbuwe na Maxime Sekamana.

19:39

81' Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

Raphael Jonathan DaSilva ukomoka muri Brésil atanze umwanya kuri Bukuru Christopher

19:38

80' Kimenyi Yves atabaye izamu rya APR FC

Gilbert Mugisha ahaye umupira mwiza Kevin Ndayisenga wari imbere y'izamu atera ishoti ridafite ingufu nyinshi ariko rigana mu izamu rikurwamo na Kimenyi Yves

19:36

77' Gilbert Mugisha agerageje ishoti rya kure

Umukinnyi wo ku ruhande rw'ibumoso wa Rayon Sports Gilbert Mugisha agerageje gutungura umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves amutea ishoti rya kure ariko umupira uca hejuru y'izamu

19:33

75' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Nshuti Dominique Savio watsinze igitego cya APR FC ahangana na Rayon Sports yahoze akinira, asimbuwe na Iranzi Jean Claude.

19:29

70' Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports

Rutahizamu uri mu igeragezwa muri Rayon Sports Ndayisenga Kevin asimbuye umukinnyi wo hagati Donkor Prosper Kuka

19:25

67' Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC

Rutahizamu Mugunga Yves utigaragaje cyane muri uyu mukino asimbujwe umukinnyi wo hagati Evode Ntwari ngo bakomeze guhagarara ku gitego batsinze

19:24

65' Umukino ubaye uhagaze

Umupira uzamukanywe na Gilbert Mugisha aha Rutanga Eric wihutaga cyane ku ruhande rw'ibumoso acomeka umupira mwiza ashaka Sarpong wari mu rubuga rw'amahina ariko umupira ufatwa neza na Kimenyi Yves uhise aryama avuga ko ababaye. Ubu ari kwitabwaho n'abaganga

19:20

62' UMUTAMBIKO UTABAYE Rayon Sports

Issa Bigirimana azamukanye umupira asiga ba myugariro ba Rayon Sports ateye mu izamu umupira ntiwamukundira uca iruhande rw'izamu gato. Bakiwugarura mu kibuga Muhadjiri Hakizimana afata umupira aracenga Sefu amukorera ikosa haboneka Coup franc iterwa na Muhadjiri umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu

19:14

Umukino witabiriwe na Olivier Karekezi

Olivier Karekezi wakiniye APR FC imyaka itandatu agatoza Rayon Sports amezi atandatu ari kumwe n'umufasha we muri stade Amahoro bareba uyu mukino

19:13

55' Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa APR FC

Kapiteni wa APR FC muri uyu mukino Michel Rusheshangoga agize ikibazo cy'imvune asimburwa na Songayingabo Shaffy

19:03

Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye

Igice cya kabiri kiratangiye Muhadjiri Hakizimana ahita akorera ikosa Niyonzima Olivier Sefu, mu masegonda make nawe aramwishyura. Ku munota wa mbere w'igice cya kabiri bombi bihanijwe n'umusifuzi Uwikunda Samuel

18:49

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota myinshi y'igice cya mbere yihariwe na Rayon Sports ariko APR FC ntabwo biyibujije kujya kuruhuka iri imbere n'intsinzi ya 1-0

18:48

46' UMUTAMBIKO UTABAYE APR FC

Michael Sarpong yongeye guhusha amahirwe yabazwe ku mupira ateye benshi bakeka ko yaraririye ariko umusifuzi atabyemeje. Umupira ateye ugarurwa n'umutambiko

18:46

Iminota ibiri y'inyongera ku gice cya mbere

Iminota 45 ya mbere irangiye APR FC iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa

18:44

43' Sarpong ahushije igitego cyabazwe

Iradukunda Eric ku ruhande rw'iburyo rwa Rayon Sports ahaye umupira mwiza Michael Sarpong asigarana n'umunyezamu ateye ishoti rikomeye umupira auca ku ruhande

18:39

37' Rugwiro ahawe ikarita y'umuhondo, Rayon Sports ihusha igitego kuri Coup franc,

Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports niyo yihariye umukino. Herve Rugwiro akorera ikosa Gilbert Mugisha haboneka coup franc itewe neza na Kapiteni Manzi Thierry ariko umunyezamu Kimenyi Yves aratabara akuramo umupira

18:35

34' Ikosa rya Emmanuel Imanishimwe yaba ari Penaliti ya Rayon Sports???

Sarpong asabiye umupira hagati mu kibuga acomekera Sefu wari mu rubuga rw'amahina, Emmanuel Imanishimwe aramuserebeka benshi bakeka ko amukoreye ikosa ryabyara Penaliti ariko Uwikunda Samuel yemeza ko nta kosa ryabaye

18:30

29' IGITEGO CYA MBERE CYA APR FC

Ku makosa ya myugariro Rutanga Eric, atwawe umupira na Issa Bigirimana acomeka umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Nshuti Dominique Savio akoresha umuvuduko ukomeye asiga ba myugariro ba Rayon Sports barimo Radu afungura amazamu. Ubu APR FC iyoboye umukino

18:26

25' Ishoti rikomeye rya Donkor Prosper Kuka

Butera Andrew ahawe umupira akeka ko ugiye kurenga arawureka atungurwa n'umuvuduko wa Michael Sarpong uhinduye umupira ugera kuri Donkor Prosper Kuka atera ishoti rikomeye ari hanze y'urubuga rw'amahina umupira uca hejuru y'izamu gato

18:24

22' Izamu rya APR FC rirugarijwe

Umupira uzamukanywe na Eric Rutanga ku ruhande rw'ibumoso aha Raphael DaSilva wari mu rubuga rw'amahina ariko ntiyashobora guhindukiza Kimenyi urindi APR FC kuko ateye ku ruhande

18:18

16' Ikarita ya mbere y'umuhondo ku ruhande rwa Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier Sefu asabwe n'umusifuzi Uwikunda Samuel kujya hanze y'ikibuga guhindura umwenda w'imbere ufite ibara ry'umweru kuko ikipe ye yambaye ibara ry'uburu. Ntabwo bishimishije Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports amara iminota ibiri aburana bimuviramo ikarita y'umuhondo

18:11

09' Kurarira kwa Michael Sarpong

Jonathan DaSilva agerageje gucenga yerekeza mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, Michel Rusheshangoga amubera ibamba ahitamo guha mugenzi we Rutanga Eric utazuyaje ahita acomekera Michael Sarpong wari usigaranye n'umunyezamu wenyine ariko umusifuzi Nonati Bwiriza yemeza habayeho kurarira

18:07

06' APR FC itangiye umukino ihererekanya neza

Abakinnyi bo hagati ba APR FC barimo Butera Andrew na Muhadjiri Hakizimana bari guhererekanya neza ariko ntabwo barashobora kurema uburyo bwabyara igitego

18:03

Abasifuzi mpuzamahanga nibo bahawe uyu mukino uvugisha benshi

Umusifuzi Samuel Uwikunda uri hagati mu kibuga. Arafatanya na Bwiriza Nonati na Ambroise Hakizimana ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Abdul Karim Twagirumukiza.

18:02

Umukino uratangiye

Ba rutahizamu ba Rayon Sports Jonathan DaSilva na Michael Sarpong batangije umukino ugiye guhuza abakeba b'ibihe byose

18:00

Tubahaye ikaze ku mukino usoza indi y’igikombe cy’Intwari 2019

Abakeba b’ibihe byose APR FC na Rayon Sports bagiye gutana mu mitwe aho ikipe itsinda muri uyu mukino ugiye kubera kuri stade Amahoro yegukana igikombe. Mbere yo gutangira umukino ba kapiteni bombi Manzi Thierry na Michel Rusheshangoga basomye ubutumwa bwibutsa abanyarwanda guharanira ubutwari

18:00

APR FC na Rayon Sports zigiye gukina zibura inkingi za mwamba

Aya makipe akunzwe kurusha andi mu gihugu aratana mu mitwe adafite zimwe mu nkingi za mwamba zirimo Fabrice Mugheni na Eric Irambona bavunitse na Manishimwe Djabel wakoze ubukwe ku ruhande rwa Rayon Sports, naho APR FC yo iraba idafite kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sugira Ernest bavunitse.

18:00

Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku mpande zombi

Abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga ku mpade zombi


Rayon Sports:

Andre Mazimpaka, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Hussein Habimana, Mugisha Francois Master, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Michael Sarpong na Jonathan DaSilva

APR FC:

Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Butera Andrew, Imran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Mugunga Yves